AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Jeannette wagaragaye muri video akubitwa n’amabandi akanamwambura yavuze uko byagenze

Jeannette wagaragaye muri video akubitwa n’amabandi akanamwambura yavuze uko byagenze
29-02-2020 saa 18:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 17368 | Ibitekerezo

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umugore witwa Tuyisenge Jeannette utuye mu murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali yakubiswe n’amabandi anamwambura amafaranga. Jeannette yavuze umubare w’amafaranga yambuwe, uko byagenze n’icyo yifuza ko cyakorerwa umugizi wa nabi uri mu maboko y’ ubutabera ukurikiranyweho kumukubita no kumwambura.

Uyu mugore utuye mu kagari ka Nyabisindu, umudugudu wa Nyabisindu yavukiye mu karere ka Nyamagabe, afite umugabo n’abana babiri. Yarangije kaminuza muri INES Ruhengeli muri 2017 yize applied economy.

Mu kiganiro yagira na Isimbi TV yavuze ko ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020 yagiye mu kazi nk’uko bisanzwe, gucuruza mitiyu na mobile money , bigeze nka saa kumi n’ imwe ajya kwaka agafunguzo muri depot yo kwa Rukara ngo age kuri toilette.

Ati “Nabonye abasore bitegereza ho ndimo kujya, ngira ngo baje kureba uwo mu comptable wo kwa Rukara ndikomereza ninjira mu yandi marembo. Mpageze mu gihe ngiye kwinjiramo numvise inyuma yanjye hari abantu mpita nkebuka nsanga ni ba basore.”

Jeannette avuga ko abonye abo basore atari asanzwe azi binjiye ahari toilette yagize ngo nabo bagiye mu bwiherero abaha rugari ngo babanzemo ati “Ntabwo nigeze ntekereza ko bari bazanywe n’imigambi mibi”.

Ngo umwe muri bo yaramubajije ngo ‘ese hano hari akayira katugeza kwa Thierry, ngo abasubiza ko uwo muntu barimo kumurangisha atamuzi ndetse anababwira ko ikiza ari uko basubira ku muhanda kuko aho bari binjiye nta nzira irimo.

Nibwo umwe muri bo yahise amuturuka inyuma amupfuka umunwa anamuniga nk’uko byagaragaye mu mashusho yafashwe na camera zicunga umutekano. Ngo yahise abwira mugenzi we bari kumwe ngo natangire amukubite mu nda.

Ati “Yagiye ankubita amakofe mu nda undi nawe akomeza kuniga numva umwuka uri kugenda ushira mbura uko mvura induru”.

Avuga ko bahise bamushikuza agakapu yari afite karimo amafaranga ibihumbi 250 banakora mu mifuka ya jire y’akazi yari yambaye bakuramo telefone ebyiri z’amatushe nazo barazitwara.

Jeannette avuga ko yibwiraga ko ibyo aribyo bashakaga ariko ngo iyo arebye abona barashaka kumwica kuko bakomeje kumukubita amakofe mu nda.

Tariki 27 Gashyantare 2020 nibwo, Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias araraswa arapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano igihe yafatwaga.

Jeannette ngo asanga uwarashwe ariwe wari ufite amakosa make kuko uwatangaga amabwiriza ari Irakoze, ngo niwe wabwiraga Irumva ngo akubite amakofe menshi mu nda uyu mugore arapfa avuga ngo aratwite.

Uyu mugore avuga ko adatwite ahubwo ari uko afite mu nda hanini, ngo amaze igihe gito abyaye afite umwana w’amezi 10.

Ntabwo azi igihe abamukubise bagendeye, nta nubwo azi igihe bahamukuriye n’abahamukuye abo aribo yabimenye nyuma abibwiwe na muganga ubwo yari agaruye ubwenge agasanga ari kwa muganga.

Iryo joro ryo ku Cyumweru bashatse kumuha transfert arayanga avuga ko ashaka gutaha, abaganga baramureka arataha.

Uyu mubyeyi avuga ko uwarashwe agapfa yabonye ibimukwiriye kuko nawe yashakaga ko uyu mugore apfa. Naho uri mu maboko ya polisi asaba ko ubutabera bwamuryoza ibyo yakoze.

Abajijwe niba ufunzwe amusabye imbabazi yazimuha yagize ati “Mvuze ko namubabarira naba mbeshye”.

Magingo aya uyu mugore avuga ko nubwo ataroroherwa ku buryo yasubira mu kazi yumva atangiye koroherwa. Ngo nyuma yaje guhabwa transfert ajya mu bitaro bya Kacyiru anyura mu byuma abaganga bamubwira ko ingume yakubiswe ntacyo zangije mu nda ye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA