Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2017, mu karere ka Kamonyi ahitwa mu Nkoto habereye impanuka y’amakamyo abiri yahise anafatwa n’inkongi y’umuriro, hari n’abantu bahiriyemo barapfa abandi barakomereka.
Iyi mpanuka yabaye ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, izi kamyo zagonganye zigahita zinashya zikaba imwe yavaga mu mujyi wa Kigali yerekeza i Muhanga, naho indi yari mu kindi cyerecyezo.
CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu kiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi.com yemeje iby’aya makuru. Yagize ati : "Mu gihe cya saa 17:30 z’uyu munsi tariki 21/01/2017 mu mudugudu wa Karehe, Akagari ka Sheri, umurenge wa Rugatika muri KAMONYI habereye impanuka aho FUSO RAC 296 P yagonganye n’ikamyo ya Benz RAD 609 H ikurura RL 1292 zombi zigahita zishya.
FUSO yerekezaga Kigali iva MUHANGA naho Benz yerekeza MUHANGA. Abantu bari 2 bari muri FUSO bataramenyekana amazina bahiriyemo barapfa, umwe wari muri FUSO hejuru n’abandi 2 bari muri Benz barakomereka. Imodoka ya polisi ishinzwe kuzimya yazimije umuriro, abagiriye ibibazo muri iyo mpanuka bajyanywe mu bitaro bya Kacyiru. Iperereza riracyakorwa."