AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kamonyi : Impanuka ikomeye yahitanye abantu 7 abandi umunani barakomereka

Kamonyi : Impanuka ikomeye yahitanye abantu 7 abandi umunani barakomereka
13-02-2020 saa 08:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11187 | Ibitekerezo

Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yari yikoreye ibiti yagonze imodoka itwara abagenzi inagonga imodoka ya Pick up double kabine ihitana abagenzi 6 n’umushoferi wa Pick up. Iyi mpanuka yabereye mu Nkoto mu karereka Kamonyi.

Fuso ifite purake RAB 845M yari itwawe na Kaberuka Jean Claude w’imyaka 35, yari ipakiye ibiti, imanuka yerekeza Kigali iturutse Muhanga, ibura feri igonga kwasiteri ya Capital ifite purake RAC 178V yari itwawe na Nsengimana Manasseh w’imyaka 38.

Iyi kwasiteri yangiritse cyane hapfamo abantu 6, hakomereka abantu 8. Iyi fuso yanambukiranyije igonga double kabine ya RAC 628S shoferi wayo nawe ahita yitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre saa mbili za mugitondo yatangarije UKWEZI ko umuhanda Kigali-Muhanga wabaye ufunzwe ho gatoya mu gihe polisi igitunganya ahabereye iyi mpanuka.

CIP Twajamahoro yavuze ko abakomeretse bamwe bajyanywe ku bitaro bya CHUK. Ati “Muri aka kanya turimo gukora ubutabazi inkomere zimwe zirimo kujyanwa CHUK”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA