AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kamonyi : Umugore yishwe urupfu rwateye benshi urujijo

Kamonyi : Umugore yishwe urupfu rwateye benshi urujijo
18-12-2017 saa 18:04' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 8569 | Ibitekerezo

Umugore witwa Mukamana Clarisse wo mu kagali ka Buhoro umurenge wa Musambira Akarere ka Kamonyi yishwe n’abantu bataramenyekana. Kugeza magingo aya urupfu rw’uyu mugore rwakomeje gutera urujijo cyane ko mu ijoro yishwemo yari yajyanye n’umugabo we mu kabari, mu gutaha umugore yanga gutaha umugabo ataha wenyine amusigamo.

Urupfu rw’uyu mugore rwamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere mu ma saa munani, ubwo umugabo we witwa Munyentwari Jean Bosco yabyukaga agiye hanze maze asanga umurambo w’umugore we hafi y’inzu ahita atabaza abaturanyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhoro, Kubwimana Emmanuel yabwiye Ukwezi.com ko Mukamana yishwe mu ijoro ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere ariko kugeza ubu urupfu rwe rukaba rwabateye benshi urujijo.

Yagize ati "Twabimenye mu gitondo [...] umugabo yatashye umugore we asigara mu kabari asangira n’undi mugabo bivugwa ko ajya amusambanya, hanyuma ngo aza gutaha mu masaha akuze nka saa munani asanga umugabo yafunze.Ubwo umugabo yaje gufungura asanga umurambo w’umugore we hanze maze ahita atabaza."

Gitifu Emmanuel avuga ko hari amakuru bari bafite y’uko uyu mugore yari afite abandi bagabo bamusambanyaga akaba yakundaga kwirarira mu kabari ari kumwe n’abo bagabo.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko polisi yahise itabara itangira gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi, kugeza ubu hakaba hari abamaze gutabwa muri yombi bavuze ko bamubonye muri icyo gicuku ubwo yatahaga, ubu bakaba bari gukorwaho iperereza.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru kugiora ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane uburyo yishwemo dore ko basanze nta n’igikomere afite.

Ubwo umunyamakuru yakoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo IP Emmanuel Kayigi ngo tumubaze icyo iperereza ryaba rimaze kugeraho ntibyadukundira kuko atafataga telefone.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA