AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kayonza : Umugore yafatiwe mu cyuho akimara gukuramo inda

Kayonza : Umugore yafatiwe mu cyuho akimara gukuramo inda
20-02-2017 saa 09:09' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 22251 | Ibitekerezo

Mukamazimpaka Godelive ukomoka mu Karere ka Gatsibo ari mu maboko y’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza nyuma yo gufatwa akimara gukuramo inda y’amezi abarirwa muri atandatu akagerageza guta uyu mwana ariko agafatwa n’abaturiye urutoki yari amaze kuyikuriramo bakamushyikiriza ubuyobozi.

Uyu Mukamazimpaka wafatiwe mu mudugudu wa Kinunga ya Mbere mu magari ka Rwimishinya Umurenge wa Rukara ho mu Karere ka Kayonza, abaturage bavuga ko yari amaze iminsi igera kuri itatu muri uyu mudugudu wa Kinunga ya Mbere, akaba yaraje agacumbika ku mugore utuye muri uyu mudugudu hanyuma ngo nyuma y’umunsi umwe nibwo nyir’urugo yabonye ko uwo mugore agaragaza ibimenyetso byo kuba atwite amwohereza kwa muganga aho kujyayo ahita yigira ku muganga uvura akoresheje imiti ya gakondo witwa Kirabura, hanyuma bikaba bikekwa ko ari we waba yaramuhaye uwo muti ukuramo inda nk’uko byashimangiwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara.

Mukamazimpaka yafashwe muri iki gitenge cye harimo umwana yari yashyizemo nyuma yo gukuramo inda

Mukandori Grace, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara uherereye muri aka Karere ka Kayonza yagize ati : “Uyu mudamu Godelive yaraje acumbikirwa n’umuturage wo muri uyu murenge hanyuma nyir’urugo amwohereza kwa muganga aho kugirango ajye kwa muganga ahita ajya ku muganga uvura abantu akoresheje umuti wa Kinyarwanda, abaturanyi bakaba bavuga ko ari nawe ushobora kuba yaramuhaye umuti ukuramo inda”

Mukandori Grace, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara

Gitifu Grace akomeza agira ati “Rero uyu munsi nyir’ugo ngo yamubwiye ngo nabe arebye aho ajya kuko hari abantu bari kuza kumuha umuganda, hanyuma uyu Mukamazimpaka yaje gucunga umuganda urangiye ajya mu rutoki ruri hafi y’aho twakoreye umuganda ashyira igitenge hasi abandi bakecuru bahita bamubona baje kureba basanga amaze gukuramo inda y’amezi atandatu kandi nawe bamubajije ahita abyemera”

Bamwe mu baturage bari basanzwe bazi uyu Mukamazimpaka bakaba bavuga ko yari asanzwe ari umudamu ufite umwana gusa bavuga ko yaba atari ubwa mbere akuyemo inda nk’uko byashimangiwe n’uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara. Kuri ubu uyu Mukamazimpaka akaba yahise ajyanwa ku bitaro bya Gahini ngo barebe ko nta kindi kibazo yaba yagize nyuma yo gukuramo inda, hanyuma akurikiranwe n’inzego zibishinzwe kubw’iki cyaha cyo gukuramo inda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA