Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2017, umurambo w’Umusore witwaga Turikumana Appolinaire w’imyaka 21, watowe ahitwa mu Kazabazana mu kagari ka Rugendabari, Umurenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, kugeza n’ubu hakaba hataramenyekana icyateye urupfu rw’uyu musore dore ko n’umuryango we ukiri mu rujijo.
Uyu musore bivugwa ko yaturutse mu rugo mu masaha ya saa tatu za mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 9 Gashyantare 2017, ababyeyi be bakaba bahamya ko yavuye mu rugo agiye gutanga umusoro w’ibibanza babamo aho muri aka kagari ka Rugendabari.
Nyina w’uyu nyakwigendera witwa Ntambabazi Xaverina, yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko na bo baheze mu rujujo mbese batiyumvisha iby’urupfu rw’umwana wabo. Aragira ati“Umusore yavuye hano ejo agiye kwishyura umusoro ariko twategereje ko agaruka turaheba, hanyuma mu gitondo twumvise abaturanyi baduhamagara ko babonye umurambo we hano hepfo, mbese ubu niba ari umugizi wa nabi wamwishe niba ari iki natwe ntituramenya”
Uyu ni Ntambabazi Xaverina, nyina wa nyakwigendera
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Ukwezi.com, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba IP Kayigi Emmanuel, yavuze ko umurambo wa Turikumana Appolinaire washyikirijwe ibitaro bya Gahini kuri ubu bakaba barimo gusuzuma ngo barebe neza icyaba cyishe uwo musore.
IP Emmanuel yagize ati “Kugeza n’ubu turacyakora iperereza ku cyaba cyishe uyu musore gusa nta kintu kigaragaza niba yishwe cyangwa ari uburwayi cyane ko iruhande rw’uyu murambo hari agacupa twahasanze kandi nanone bigaragara ko yarutse aho ngaho gusa biragoye kuba twakwemeza ko ari umuntu wamwishe ariko turacyakomeza guperereza ngo tumenye icyateye uru rupfu”
IP Kayigi akomeza avuga ko na bo kuri ubu bakirimo gukusanya amakuru ashobora kubageza ku cyateye uru rupfu. Uyu Turikumana akaba apfuye yari akiri ingaragu ndetse akaba yabanaga n’ababyeyi be muri aka kagari ka Rugendabari.