AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’abantu abandi barakomereka

Kigali : Impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’abantu abandi barakomereka
8-01-2017 saa 19:57' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 15111 | Ibitekerezo

Mu masaya ya saa mbiri n’igice z’umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 8 Mutarama 2017, mu gace ka Nyabugogo ku muhanda ugana ahazwi nka Poids Lourds, habereye impanuka ikomeye yahise igwamo abantu batatu abandi barakomereka.

Iyi mpanuka ni iy’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yagonganye na Toyota Hiace ndetse na moto, abantu babiri bari kuri moto bakaba bahise bahasiga ubuzima ndetse n’umugore umwe wari ku ruhande akaba yapfuye mu gihe imodoka y’ubutabazi yari imujyanye kwa muganga,

Ababonye iyi mpanuka iba, batangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko uwari utwaye imodoka ya Toyota Hiace yihutaga cyane, hanyuma uwari utwaye iya Toyota coaster akabura uko abigenza bikarangira bagoganye, uretse batatu bapfuye hakaba hari n’abandi bakomeretse.

Andi makuru Ikinyamakuru Ukwezi.com cyabashije kumenya, ni uko nyuma y’iyi mpanuka umushoferi wari utwaye imodoka ya Toyota Coaster yahise atoroka akaburirwa irengero.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA