Umugore wemera ko ari indaya yakubiswe bikabije n’abagabo avuga ko bagera kuri batanu bamuziza ko yabishyuje amafaranga ibihumbi bitanu bari bemeranijwe ubwo yaryamanaga n’umwe muri bo, gusa ngo banze kumwishyura bashaka ko aryamana nabo ari batanu ari naho bahereye bamukubita banamwima amafaranga ye kuko yanze kuryamana nabo bose.
Uyu mugore wakubitiwe mu Mudugudu wa Giporoso ya mbere akagari ka Kabeza ho mu murenge wa Kanombe, akarere ka Kicukiro, yavuze ko yaturutse i Nyarutarama aje gukorera muri uyu murenge, agahamya ko impamvu bamwimye amafaranga bakanamukubita ari uko bashakaga ko baryamana ari batanu kandi we igiciro yemeye cyari icy’umuntu umwe.
Yagize ati “Mba nasize umwana n’umukozi mu nzu, mu rugo ni Nyarutarama (…..) Njyewe nazanye n’umugabo mo ahangaha (yavugaga inzu bari baryamaniyemo) twemeranya amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw) turakorana, tumaze gukorana bagenzi be baraza baransohora barambwira ngo uraka amafaranga hano ni kuri Banki ? Barankubita dore banankomerekeje ngo bashakaga ko ndyamana nabo ari batanu nibwo bari kuyampa ”
Ubwo Polisi yageraga ahabereye ibi ije gufata uyu musore yasanze ntawe ukiri muri iyi nzu bivugwa ko ariho yari yikingiranye, basanga ntawe ukirimo ari nabwo Polisi yahise ifata uyu mugore imujyana kuri Sitasiyo.