Umugabo Sixbert utari ufitanye n’ umugore we amakimbirane azwi bamusanze amanitse mu mugozi binjiye mu nzu basanga umugore Uwamariya yishwe atemaguwe.
Birakekwa ko uyu mugabo ariwe wategamuye umugore we aramwica arangiye yimanika mu mugozi gusa umukozi wo muri uru rugo Irakiza Anita avuga ko ba nyakwigendera nta makimbirane bari bafitanye azi.
Byabereye mu mudugudu wa Nyarucyamo ya 2 , Akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye, bimenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Mutarama 2020 saa kumi n’ ebyiri za mugitondo.
Inzego z’ ubuyobozi, RIB na Polisi bakimara kumenya aya makuru bagiye aho iki cyaha yabereye batangira iperereza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Nyamabuye Rurangwa Laurent yagize ati “Twasanze yimanitse arangije kwica uwo mugore we”.
Rurangwa Laurent yasabye abaturage kwirinda amakimbirane no kwegerera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura igihe kuyikemurira byananiranye.
Uwamariya Marie Josee yari afite imyaka 37 naho Sixbert yari afite imyaka 47. Imirambo yabo yajyanywe mu bitaro bya Kabgayi kugira ngo ikorerwe isuzuma.