Abantu bataramenyekaba bagabye igitero mu karere ka Musanze bica abaturage mu murenge wa Kinigi, hari amakuru avuga ko abapfuye barenga 10.
Byabereye mu tugari twa Kaguhu na Bisoke hagati ya saa satu na saa yine z’ ijoro ryo kuri uyu wa 4 Ukwakira 2019.
Abo bagizi ba nabi batazwi umubare bari bitwaje intwaro zirimo n’ ibyuma bicaga buri muturage wese bahuye nawe mu nzira.
Mu gace byabereyemo umutekano wakajijwe cyane ndetse hanatangiye iperereza ngo hamenyekane abo bagizi ba nabi abo aribo.
Hari amakuru avuga ko abagabye iki gitero bagendaga babaza ku isantere y’ Akajagari. Biravugwa mu isantere hishwe abantu 6 naho mu Kinigi hakicwa bane.
Igisirikare cy’ u Rwanda ntacyo kiratangaza kuri iki kibazo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kinigi Rudasingwa Agire Fred yemeje ko iki gitero cyagabwe.
Amakuru aturuka mu baturage ni uko abo bagizi ba nabi baturutse muri Pariki y’ Ibirunga.