AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Musanze : Umukecuru yishwe urw’agashinyaguro, harakekwa umwuzukuru we

Musanze : Umukecuru yishwe urw’agashinyaguro, harakekwa umwuzukuru we
11-12-2020 saa 18:36' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 5280 | Ibitekerezo

Umukecuru w’imyaka 70 y’ amavuko witwa Nyiraribagiza Felecita wari utuye mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura Umudugudu wa Rugeyo, bamusanze mu musarane yarapfuye, bigakekwa ko byakozwe n’umwuzukuru we.

Abaturage babonye umurambo wa nyakwigendera ubwo wari umaze gukurwa mu musarane bavuze ko byagaragaraga ko yishwe amaze kunigwa kuko bari bamuhambiriyeho ingutiya ndetse n’uburangiti bigaragara ko aribyo bakoresheje bamuniga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, nibwo umwe mu baturanyi b’uyu mukecuru yaje kureba asanga harafunze kandi hamaze iminsi hameze nk’aho nta muntu uhari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Dushimire Jean yabwiye UKWEZI ko bahageze basanga uyu mukecuru yarishwe akajugunywa mu bwiherero.

Ati “Twakomeje guperereza, baduhaye amakuru ko uwamwishe ari umwuzukuru we witwa Gasaza, kugeza ubu yabuze, ntabwo ahari turi kumushakisha ariko hari abandi bantu babanaga nawe nibo tumaze gufata.”

Gitifu avuga ko amakuru yatanzwe n’abaturage ari uko uyu muhungu yamujije imitungo ari naho yahereye asaba urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora aho kurarikira iby’ababyeyi babo.

Reba ikiganiro ikinyamakuru UKWEZI cyagiranye n’abaturage ndetse n’ubuyobozi..


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA