AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

‘Natangaje ibyo nabonye ku murambo wa Kizito Mihigo babyuririraho birasakuza’ Umunyamakuru Dieudonne [VIDEO]

‘Natangaje ibyo nabonye ku murambo wa Kizito Mihigo babyuririraho birasakuza’ Umunyamakuru Dieudonne [VIDEO]
26-02-2020 saa 19:53' | | Yasomwe n'abantu 28280 | Ibitekerezo

Umunyamakuru wa ISHEMA TV online yamaganye amakuru amaze iminsi akwirakwizwa n’ibinyamakuru byo hanze y’ u Rwanda ngo yaciwe umutwe nyuma yo gutangaza inkuru yakoze ku muhango wo gushyingura Kizito Mihigo.

Uyu munyamakuru mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV yavuze ko abakwirakwije amakuru avuga ko yaciwe umutwe ari abiyita ko barwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda bari babuze icyo basebya u Rwanda.

Avuga ko nyuma yo gukora iyi nkuru ku muhango wo gushyingura Kizito Mihigo nta rwego rwa Leta rwigeze rumuhamagara kuko ngo ibyo yari yakoze nta kosa ririmo.

Uyu munyamakuru yari yatangaje ko yabonye ibikomere mu isura y’umurambo wa Kizito Mihigo. Avuga ko nta kindi yongeyeho uretse kuvuga ibyo yabonye.

Ngo kuba umuntu yagaragaraho ibikomere nyuma yo kwiyahura ni ibintu bisanze kuko ngo iyo akirwana n’ubuzima aba yikoza hirya no hino ku buryo ashobora kwikubita ku kintu cyangwa umugozi yakoresheje yiyahura ugacika akagwa hasi kuko iyo umuntu apfuye ibiro bye biriyongera.

Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha kuri uyu wa 26 Gashyantare 2020 rwashyize ahagaragara ibyavuye mu iperereza RIB yakoreye aho Kizito Mihigo yapfiriye, rushimangira ko yiyahuye.

Cyuma Hassan Dieudonne avuga ko umuntu wakwirakwije amakuru y’ uko yapfuye ari uwafashe ifoto ye ayandikamo ijambo ry’inyuguti eshatu, ntabwo yavuze iryo jambo iryo ariryo ariko byashoboka ko ari RIP.

Uyu munyamakuru uvuga ko nta nkuru arabuzwa gutangaza avuga ko umuntu wakwirakwije igihuha ko yishwe ari umuntu utamwifuriza ibyiza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA