AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ntamuhanga Cassien wareganwaga na Kizito Mihigo yatorotse gereza

Ntamuhanga Cassien wareganwaga na Kizito Mihigo yatorotse gereza
31-10-2017 saa 18:14' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 14425 | Ibitekerezo

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS) rwatangaje ko Ntamuhanga Cassien wari ufite Dosiye imwe na Kizito Mihigo ku byaha bikomeye bareganwaga byo guhungabanya umutekano w’ igihugu ndetse bikaba byaranabahamye, yatorotse gereza ya Mpanga i Nyanza mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Ugushyingo.

Umuvugizi w’Urwego rw’imfungwa n’amagereza mu Rwanda (RCS) CIP Sengabo Hillary yatangarije Ukwezi.com iby’aya makuru, yemeza ko Ntamuhanga Cassien yatorokanye na bagenzi be 2 bari bafunganye muri iyi gereza.

Yagize ati "Nibyo koko Ntamuhanga Cassien yatorotse gereza ariko siwe wenyine yatorokanye n’abandi bagabo batatu bari bafunganwe. Bakoresheje imigozi burira inkuta za gereza."

CIP Sengabo yakomeje avuga ko abacungagereza babonye imigozi bakoresheje mu rukerera maze bahita bakeka ko hari abatorotse, bakoze igenzura basanga aba bagabo uko ari batatu batakiri muri Gereza.

CIP Sengabo yavuze ko aba bagabo uko ari batatu batorotse gereza ya Mpanga ari Ntamuhanga Cassien , Sibomana Kirenge na Batambarije Theogene kandi ko bose bari barakatiwe n’inkiko.

Ntamuhanga Cassien wari umunyamakuru kuri Radio Ubuntu Butangaje (Amazing Grace) yahamijwe ibyaha bitatu birimo kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, kurema umutwe w’abagizi ba nabi ndetse n’icyaha gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba.

Ntamuhanga Cassien yaregwaga hamwe na Kizito Mihigo , Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnes Niyibizi maze we aza gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 kubera icyaha cyo kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu.

Sibomana Kirenge, Ntamuhanga Cassien na Batambirije Théogène batorotse gereza

Ntamuhanga Cassien ari kumwe n’abo bareganwaga mu rukiko

Aha Ntamuhanga Cassien na bagenzzi be berekwa itangazamakuru nyuma yo gutabwa muri yombi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA