Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, taliki ya 25 Ukuboza 2017, Umugabo w’imyaka 40 wo mu Kagari ka Bwama, Umurenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe yatawe muri yombi akurikiranweho kwica abaturanyi be bane akoresheje ifuni.
Abaturanyi b’uyu mugabo, bavuze ko mu gitondo cyo kuri Noheli, yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe ashaka kwica abana be n’umugore baramuhunga, akomereza mu baturanyi yica bane akoreshe ifuni.
Abishwe ni Nzeyimana Reverien w’imyaka 35 ; Mukankiko Juliette w’imyaka 55 ; Nsekanabo Jean w’imyaka 33 na Kezimfura Venuste w’imyaka 65 y’amavuko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamegeri, Mwibonere Dative, yavuze ko uwo ukekwaho ubwicanyi kuri Noheli yatawe muri yombi na Polisi naho abishwe bajyanywe ku bitaro bya Kigeme.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kamegeri buvuga ko uwo mugabo yari asanzwe arwara mu mutwe ariko atigeze avuzwa ahubwo abanyamasengesho bajyaga bamusengera akoroherwa.
Ubuyobozi bwaganiriye n’abaturage burabahumuriza, bubibutsa no kujya batanga amakuru mu gihe babonye hari igishobora guhungabanya umutekano kugira ngo gikumirwe hakiri kare.