Imvura yaraye iguye mu karere ka Nyamagabe yateje umwuzure uhitana usanga mu buvumo abantu 11 barimo basenga 6 babasha kuvamo batanu baheramo.
Byabaye mu murenge wa Cyanika mu ijoro ryo kuri uyu wa 5 rishyira ku wa 6 Werurwe 2020.
Aya makuru yemejwe n’ umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amajyepfo CIP Twajamahoro mu kiganiro yagiranye na UKWEZI.
Yagize ati “Ayo makuru niyo, polisi iriyo irimo gushakisha imirambo. Hamaze kuboneka imirambo ibiri indi ntabwo iraboneka”.
Ababashije gusohoka muri ubu buvumo nibo bavuze ko bari 11, ndetse ko ubwo amazi yinjiraga muri ubu buvumo bo babashije gusohokamo bagenzi babo batanu baheramo.
Polisi y’ u Rwanda ikomeje igikorwa cyo gushakisha imirambo ya ba nyakwingera. Imyirondo y’abapfuye ntabwo iramenyekana.
CIP Twajamahoro yongeye kwibutsa abasenga ko gusengera mu buvumo n’ahandi hantu hatazwi bitemewe anasaba abayobozi b’amadini gufasha abayoboke babo bagahindura imyumvire bakarega gusengera ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Amakuru twabashije kumenya ni uko aba basengeraga mu buvumo bwo mu karere ka Nyamagabe bari baturutse mu karere ka Nyanza.