Umusore witwa Uwimana Charles yatawe muri yombi yiyemera ko yishe nyina amusanze mu musarane aho yamukubitiye amatafari ya rukarakara.
Uyu musore w’imyaka 30 yabanaga na nyina mu mudugudu wa Kabisine mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.
Slyve Nkundababo usanzwe aziranye na Uwimana avuga ko yahuye na Uwimana yamubaza aho agiye akamubwira ko agiye kuri polisi kwirega ko yishe nyina.
Uwimana yiyemerera icyaha cyo kwica nyina akavuga ko yabitewe n’uko nyina yamwimye amafaranga ibihumbi 5.
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’amajyepfo yemereye Flash FM iby’aya makuru.
Yagize ati “Nibyo iyi case yabayeho, uyu musore witwa Uwimana Charles yishe nyina umubyara, akaba yarabitewe n’uko uyu mukecuru hari amafaranga ibihumbi 12 yari yahawe y’ingoboka, uyu musore aza kumusaba amafaranga ibihumbi 5 arayamwima, nyuma rero aza kumusanga mu bwiherero amukubitiramo amatafari mu mutwe nk’uko abyiyemerera”.
CIP Twajamahoro Slyvestre avuga ko uyu musore nyuma yo gukora iki cyaha yatorotse aza gufatwa na polisi y’ u Rwanda ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.
Umurambo wa Nyakwigendera Godereva Nyirandora w’imyaka 71 y’amavuko wajyanywe ku bitaro by’akarere ka Nyanza.
CIP Twajamahoro avuga ko Uwimana Charles yari amaze umwaka afunguwe, kuko yari afungiye muri Gereza ya Mageragere azira kujya mu mitwe y’iterabwoba.