AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyuma yo kuganira n’Abasirikare bakuru, Kagame yahise azamura 5 abaha ipeti rya Colonel

Nyuma yo kuganira n’Abasirikare bakuru, Kagame yahise azamura 5 abaha ipeti rya Colonel
10-09-2021 saa 08:36' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1962 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021 yazamuye mu mapeti abasirikare batanu bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bakaba bahawe irya Colonel.

Perezida Paul Kagame kandi kuri uyu wa Kane yanayoboye inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.

Ni inama yarimo abayobozi mu Gisirikare cy’u Rwanda barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, uw’Ingabo zirwanira ku butaka, uw’ingabo zirwanira mu Kirere, ndetse na Minisitiri w’Ingabo ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Itangazo ryo kuzamura mu mapeti bariya basirikare, ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri.

Mu bazamuwe, harimo abasanzwe bazwi mu Rwanda barimo Patrick Nyirishema wayoboye Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) akaba yarasimbuwe na Dr Nsabimana Ernest wagiye kuyobora ruriya rwego avuye mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali aho yari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo.

Harimo kandi Francis Regis Gatarayiha uherutse kuvanwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.

Col Francis Regis Gatarayiha kandi yahise anahabwa umwanya mushya mu gisirikare cy’u Rwanda aho yahise agirwa Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Umutekano mu by’Ikoranabuhanga mu Gisirikare cy’u Rwanda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA