AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti undi musirikare mukuru ahita amuha inshingano nshya

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti undi musirikare mukuru ahita amuha inshingano nshya
18-10-2021 saa 08:01' | By Editor | Yasomwe n'abantu 10053 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu mapeti Bernard Niyomugabo wari Lieutenant Colonel agirwa Colonel ahita anagirwa uhagarariye inyungu z’Igisirikare cy’u Rwanda muri Qatar.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021.

Iri tangazo rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye Lt Bernard Niyombugabo akagirwa Colonel agahita anamugira uhagarariye inyungu z’Igisirikare muri Qatar.”

Iri tangazo bigaragara ko ryanditswe kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, rivuga ko iri zamurwa mu mapeti no guhabwa inshingano nshya bihita bitangira kubahirizwa.

Tariki 09 z’ukwezi gushize kwa Nzeri 2021, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yari yazamuye mu mapeti abandi basirikare batanu bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel abaha irya Colonel.

Muri bariya batanu barimo abamenyekanye mu buyobozi bw’ibigo bikomeye mu Rwanda nka Patrick Nyirishema wahoze ayobora Urwego Ngenzuramikorere (RURA) na Regis Gatarayiha wayoboraga Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka.

Col Regis Gatarayiha yahise agirwa Umuyobozi w’ishami rishinzwe itumanaho n’umutekano w’ikoranabuhanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).

Na none kandi tariki 04 Nzeri 2021, Perezida Kagame Paul yazamuye mu mapeti Lt Col Innocent Munyengango ahabwa ipeti rya Colonel, ahita anahabwa n’inshingano zo kuyobora urwego rwa gatanu rwa gisirikare ruzwi nka ‘J5’ rushinzwe igenamigambi.

Icyo gihe kandi yanazamuye Lt Col Claver Karara na we wahawe ipeti rya Colonel.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA