AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Polisi y’u Rwanda yamaganye iby’umugabo ushinja abapolisi kumukubita bakamukomeretsa

Polisi y’u Rwanda yamaganye iby’umugabo ushinja abapolisi kumukubita bakamukomeretsa
1er-12-2020 saa 15:24' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 14865 | Ibitekerezo

Umusore witwa Nturanyenabo Robinson utuye mu murenge Kimironko mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali avuga ko yakubiswe n’abapolisi bakamutera ibikomere bikomeye bamuziza ko umushyitsi wari wamusuye yanyaye ku muhanda. Nyamara Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu musore abeshya atakubiswe n’abapolisi ahubwo yakomerekejwe n’amapingu ubwo bageragezaga kuyamwambika yateje umutekano mucye.

Uyu Nturanyenabo avuga ko ku Isabato [Ku wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2020], yagiye gusenga ku Ruyenzi muri Kamonyi nyuma bigeze nimugoroba ahamagarwa na mugenzi we utaha i Nyamata ariko wari ufite ikibazo cy’uko amasaha yashyizweho hagamijwe kwirinda COVID19, agiye kumufata. Ngo yahise amusaba ko yamutegerereza kuri Stade Amahoro, ahageze barataha bajya mu rugo noneho aza kumusiga mu rugo agiye ku muhanda kugura ibyo kurya.

Yabwiye UKWEZI ko yagarutse agasanga abagabo bamushyize hagati bavuga ko bamusanze arimo kunyara ku muhanda.

Ati “Narababwiye nti uwo ni umushyitsi wanjye, bambwira ko bamusanze ari kunyara ku muhanda noneho mbabaza amande acibwa umuntu wanyaye ku muhanda kugira ngo nyabishyure noneho umushyitsi atagira ikibazo.”

Ikiganiro na Nturanyenabo

Nturanyenabo avuga ko abo bagabo bahise batangira gufata telefone ngo bamufotore noneho ababajije impamvu bahita bahamagara polisi ihageze ishatse kumwambika amapingu arabyanga abanza kubaza impamvu agiye kwambikwa amapingu nta kosa afite.

Ati “Umupolisi namubajije impamvu agiye kunyambika amapingu, ahita ankubita ipingu mu mutwe ariryo ryamviriyemo ibi bikomere. Noneho undi bari bari kumwe baramfata baranzamukana bajya kumfunga.”

Uyu mugabo avuga ko yahise aregera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB agaragaza akarengane yakorewe n’abapolisi.

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry yabwiye UKWEZI ko bamaze kwakira ikirego cya Nturanyenabo ndetse kuri ubu bari kugikurikirana. Yagize ati “Nibyo koko twakiriye ikirego cye kandi iperereza ryaratangiye.”

Ikiganiro na Nturanyenabo

Mu kiganiro Nturanyenabo yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi yiyemereye ko yanze kwambara amapingu kuko yumvaga arengana, ariko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko ibyo yakoze atari ukwanga kwambara amapingu gusa kuko yanarwanye n’abapolisi bashaka kuyamwambika, kandi ngo ntibamukubise ahubwo yakomerekejwe n’amapingu ubwo yayarwaniraga n’abapolisi bashaka kuyamwambika.

Umuvugizi wa Polisi asobanura ko nta muntu ukwiye kwanga amabwiriza y’inzego z’umutekano, kabone n’iyo yaba arengana yabigaragaza nyuma ariko atabangamiye akazi ka Polisi, ngo bigere aho anarwanira amapingu n’abapolisi. Avuga ko abantu muri rusange bakwiye kuzirikana ko ari bibi cyane gushaka guhangana n’inzego z’umutekano igihe ziri mu kazi.

CP John Bosco Kabera ati : "Nta muntu ukwiye kwanga kubahiriza amabwiriza ahawe na Polisi kugera aho abikomerekeramo kuko bitemewe. Iyo wumva wararenganye cyangwa umupolisi yarakurenganyije, uramurega agakurikiranwa"


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA