Nyuma y’uko kuwa Gatanu tariki 1 Nzeri 2017, hari abanyamakuru bane bavuze ko bahohotewe n’Abasirikare bo mu mutwe w’Abarinda Perezida bazwi nk’aba GP ubwo bari bagiye gutara inkuru ku muryango wa Rwigara Assinapol mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda yasobanuye uko byagenze n’icyabaye mu by’ukuri hagati y’abo banyamakuru n’abo bashinzwe umutekano.
Umuvugizi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yavuze ko ibyabaye mu by’ukuri atari uguhohoterwa kw’abanyamakuru, ahubwo ko habayeho kutumvikana ubwo bari bageze aha kwa Rwigara ubusanzwe hari mu gace karindwa n’abasirikare barinda umutekano wa Perezida.
ACP Theos Badege ati "Abasirikare bagize amakenga y’abantu bahagendagendaga, barabegera ndetse barabanza barabibwira... Icyabaye mu bigaragara ni ukutabasha kumenyana neza no kutumvikana neza, ubundi nta kutumvikana byagombaga kubaho kuko baba abasirikare baba n’abanyamakuru, buri wese yari ari mu kazi ke... Abanyamakuru bahise babimenyesha Polisi ihita ibikurikirana birakemuka, nta mpamvu bari kuvuga ko bahohotewe. Polisi yubaha uburenganzira bw’abanyamakuru mu kubona amakuru mu gihe bubahiriza amategeko, kandi muri iki gihe nta tegeko ritubahirijwe."
Umuvugizi wa Polisi kandi yongeye gushimangira ko ibikomeje kuvugwa ko umuryango wa Rwigara waba uri mu maboko ya Polisi, atari ukuri n’ubwo hari ibyo bakurikiranyweho. Yagize ati : "Nta muntu n’umwe muri bo uri mu maboko ya Polisi kandi Polisi izi ko babonana uko bikwiye n’ubunganira mu mategeko. Banitaba Polisi igihe cyose babisabwe mu gihe iperereza rikomeje [ku byaha bakurikiranyweho]. Basabye ko igihe cyo gukomeza kubabaza cyaba kigijwe inyuma kugirango babanze bavugane n’Umunyamategeko wabo kandi ibi barabyemerewe"
Kuwa Kabiri tariki 29 Kanama 2017, hari ibikorwa byakozwe na Polisi y’u Rwanda mu rugo rwo kwa Rwigara Assinapol ruherereye mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali. ACP Theos Badege, umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yatangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko Polisi yakoze ibikorwa by’iperereza mu rugo rwa Rwigara Assinapol ndetse birimo no gusaka uyu muryango hashakishwa ibimenyetso ku cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano akekwaho kuba yarakoze ubwo yakusanyaga imikono y’abamusinyiraga ngo yemererwe kwiyamamaza, hanyuma hamwe n’abo mu muryango we bakaba banakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza imisoro, iki cyo kikaba atari we bwite gikurikiranyweho ahubwo ngo ni kompayi y’ubucuruzi ihuriweho n’abo muri uyu muryango.