AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Polisi yerekanye abantu 13 bafashwe bakorana n’Umutwe ukorana na IslamicState bateganyaga gutera ibiturika muri Kigali

Polisi yerekanye abantu 13 bafashwe bakorana n’Umutwe ukorana na IslamicState bateganyaga gutera ibiturika muri Kigali
1er-10-2021 saa 15:50' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2987 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda yeretse Itangazamakuru agatsiko k’iterabwoba k’abantu 13 bakekwaho kuba bakorana n’Umutwe w’inyeshyamba uzwi nka ADF usanzwe ukorana n’Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic Stade aho bari bafite umugambi wo gutera ibiturika mu Mujyi wa Kigali.

Aba bantu 13 beretswe Itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ukwakira 2021 bikozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

REBA VIDEO IBISOBANURA BYOSE HANO :

Polisi y’u Rwanda itangaza ko aba bantu 13 bafashwe ku matariki atandukanye ubwo biteguraga gukora ibikorwa by’iterabwoba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Polisi ivuga ko ubwo inzego z’umutekano zafataga kariya gatsiko k’iterabwoba k’abantu 13 bagasanganye ibikoresho bitandukanye bendaga gukoresha muri uyu mugambi mubisha.

Itangaza ko bamwe bafatiwe mu Mujyi wa Kigali abandi bafatirwa mu Karere ka Rusizi na Nyabihu.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko Iperereza ryakozwe ku bufatanye na RIB riragaragaza ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana n’umutwe wiyise Leta ya Kisilamu ISIS aho bakorana mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu.

Uyu mutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu bikoresho bitandukanye aka gatsiko kafatanywe harimo ; insinga, imisumari, amatelefone, ibintu biturika na videwo bigishirizwagaho.

Polisi y’u Rwanda yaboneyeho gushimira “abantu bagiye bakorana n’inzego z’umutekano kugira ngo haburizwemo ibi bitero. Polisi izakomeza gukorana n’izindi nzego mu gukurikirana, gukumira, kurwanya, no guhashya ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba ndetse n’ikindi icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w’Igihugu.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA