Umugabo wo mu murenge wa Gisenge mu karere ka Rubavu yakubise umugore witwa Solange basangiye inzoga ikintu mu mutwe aramunegekaza.
Byabaye saa yine za mu gitondo kuri uyu wa Kabili tariki 17 Nzeri 2019, ubwo aba bombi bari bavuye mu kabari gaherereye mu kagari ka Nengo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Gisenyi Uwimana Vedaste yabwiye UKWEZI ko uyu mugabo witwa Cyabiri yatawe muri yombi na Polisi y’ u Rwanda ikorera mu ntara y’ amajyaruguru.
Gitifu Vedaste avuga ko abo bantu nta sano izwi bafitanye. Uyu mugore nyuma yo gukubitwa ikintu kiremereye kikamukomeretsa mu mutwe yahise ajyanwa mu bitaro bya Gisenyi ameze nabi.
Nyiri akabari nawe yajyanywe ku murenge ngo asobanure impamvu apima inzoga mu masaha y’ akazi. Gitifu yasabye ba nyiri utubari kujya bafunga mu masaha y’ akazi.
Solange afite imyaka 30 naho Cyabiri afite imyaka 35 y’amavuko, ntabwo Cyabiri ari umugabo wa Solange.