Umwana w’imyaka 13 y’amavuko witwa Nkurunziza Kenny wari umunyeshuri mu kigo cy’amashuri yisumbuye cyo mu karere ka Rubavu, yarohamye mu kiyaga cya Kivu kuri iki Cyumweru tariki 26 Kamena 2016.
Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye na CIP Kanamugire Theobard, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, yemeje iby’aya makuru avuga ko Nkurunziza Kenny yarohamye arimo koga.
Nkurunziza Kenny, yaguye mu kiyaga cya Kivu ahita apfa
CIP Kanamugire akomeza avuga ko uyu mwana w’umuhungu yari ari kumwe na bagenzi be ku Kivu mu gace kazwi nka Tam Tam mu karere ka Rubavu, nyuma aza kurohama ahita ahasiga ubuzima, umurambo we uza kurohorwa.
Aha Nkurunziza Kenny (ubanza ibumoso) yari yarangije amashuri abanza hamwe na bagenzi be
Nkurunziza Kenny yari umunyeshuri mu kigo cy’amashuri yisumbuye cy’ubumenyi cya Gisenyi (Ecole des Sciences de Gisenyi) giherereye mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.