AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ruhango : Bamufatiye mu myumbati y’abandi baramwica, ajyanwa kwa muganga mu ngorofani

Ruhango : Bamufatiye mu myumbati y’abandi baramwica, ajyanwa kwa muganga mu ngorofani
6-10-2017 saa 15:46' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7593 | Ibitekerezo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 5 rishyira kuwa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2017, umusore witwa Kwizera Jean Baptiste yafatiwe mu myumbati y’uwitwa Ntakirutimana Thimothée, arakubwitwa kugeza ashizemo umwuka ajyanwa mu ngorofani agezwa ku kigo nderabuzima aho n’ubu umurambo we ukiri.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kigabiro, mu kagari ka Nyakarekare ko mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, ahagana saa saba z’ijoro uyu Kwizera Jean Baptiste akaba ari bwo yafashwe yiga imyumbati mu murima wa Ntakirutimana Thimothée.

Byiringiro Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, yemereye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko ibi byabaye. Avuga ko uwarindaga iyi myumbati ari we wafashe Kwizera Jean Baptiste, akamwirukankana ari nako atabaza abandi baje bakamuhuriraho bakamukubita bikamuviramo gupfa.

Yagize ati : "Niko byagenze, yakubitiwe mu myumbati y’uwitwa Timoteyo, ndetse uko babivuga, bavuga ko atari ubwa mbere yari ahibye... Njyewe nabimenye mu gitondo ariko yakubiswe ninjoro. Uwamufashe bwa mbere ni uwarindaga iyo myumbati witwa Nathan, amubonye amwirukaho bamufatira hepfo mu mikoki, avuza induru abantu barahurura na nyirubwite, nyiri iyo myumbati Ntakirutimana Timoteyo araza, ubwo mu gitondo njye nahise njya aho ikibazo cyabereye ariko mu by’ukuri umuntu twasanze yashizemo umwuka, kwa muganga yagiyeyo ariko yamaze gupfa".

Ntakirutimana Thimothée n’umugore we, umwe mu miryango ikize muri Mbuye. Aha ni muri Mutarama uyu mwaka ubwo bari bagabiwe inka 26 icyarimwe

Abajijwe iby’uko Kwizera Jean Baptiste yajyanywe mu ngorofani kugirango agezwe kwa muganga, Byiringiro Jean Paul yavuze ko abamutwaye bari babuze ubundi buryo kuko hari ahantu mu gishanga bakabona yabafasha kuko kumuheka byari bigoye bitewe n’imiterere yaho.

Uyu murambo wa Kwizera Jean Baptiste wajyanywe ku kigo nderabuzima cya Mbuye naho batanu mu bahuruye bakekwa ko bamukubise bafatwa n’ubuyobozi bw’umurenge, mu gihe bagitegereje ko Polisi ihagera ngo ibakoreho iperereza, dore ko muri uyu murenge nta Polisi ihakorera, bitabaza iya Kinazi n’iya Byimana. N’ubwo abo bafashwe ariko, hari abandi barimo na Nathan wari umuzamu bahise batoroka bakimara kubona ko umuntu bakubise yapfuye. Umurambo biteganyijwe ko ugomba kujyanwa mu bitaro bya Kinazi kugirango ukorerwe isuzuma.

Aha ni ku biro by’umurenge wa Mbuye aho bamwe mu bakekwaho kwica Kwizera babaye bafungiwe n’ubuyobozi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA