AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ruhango : Polisi yarasiye muri SACCO umusore wari ufite umupanga abandi bariruka baracika

Ruhango : Polisi yarasiye muri SACCO umusore wari ufite umupanga abandi bariruka baracika
29-01-2017 saa 12:06' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8400 | Ibitekerezo

Umusore witwa Habarugira Mathias yarashwe na Polisi ikorera mu karere ka Ruhango, ubwo bamusangaga mu nyubako ya Koperative yo kuzigama no kuguriza (SACCO) y’umurenge wa Byimana wo muri aka karere ka Ruhango, uyu warashwe Polisi ikaba ivuga ko yashatse kuyirwanya ikoresheje umupanga hanyuma bagahita bamurasa agapfa, mu gihe abandi bari kumwe na we bo bahise biruka bagatoroka.

CIP André Hakizimana, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko ahagana mu masaha ya saa saba z’igicuku cyo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, hari abajura bateye SACCO y’umurenge wa Byimana, nyuma yo kuneka abazamu barinda iyi SACCO bakaba baciye ku ruhande rw’inyuma bagakuraho amabati maze umwe muri bo yinjiramo afite n’umupanga.

Abaturage baje kubimenya bahise bahamagara Polisi, abapolisi bahageze abajura bari hanze bariruka baracika nk’uko Polisi ibihamya, mu gihe undi wari winjiye we yasanzwemo n’abapolisi agashaka kubarwanya akoresheje umupanga yari afite maze bahita bamurasa arapfa.

CIP André Hakizimana, avuga ko uyu musore bamusanganye indangamuntu igaragaza ko yatangiwe mu karere ka Nyaruguru nako ko muri iyi Ntara y’Amajyepfo, nk’uko bigaragara kuri icyo cyangombwa akaba yitwa Habarugira Mathias.

Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru mu mujyi wa Kigali, mu gihe iperereza ryatangiye kugirango hamenyekane abandi bari kumwe na we ndetse n’abandi bose bashobora kuba babiri inyuma.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA