AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ruhango : Umugabo yakoreye abana be iyicarubozo, umugore we abihuza no gukekwaho inzaratsi

Ruhango : Umugabo yakoreye abana be iyicarubozo, umugore we abihuza no gukekwaho inzaratsi
16-01-2017 saa 12:51' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11368 | Ibitekerezo

Umugabo witwa Uwimana Prosper afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabagari mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, akurikiranyweho icyaha cyo gukorera iyicarubozo abana be babiri ubu bakaba bamerewe nabi, impamvu yakoze ibi ikaba itaramenyekana ariko umugore we abihuza no kuba yamuhozaga ku nkeke amukekaho kugira imiti itsirika umugabo we, ibyo bakunze kwita inzaratsi.

Uwimana Prosper asanzwe atuye mu mudugudu wa Kabadende, mu kagari ka Bweramvura, mu murenge wa Kinihira wo mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo. Kuri iki Cyumweru nibwo ubuyobozi bw’umurenge wa Kinihira bwamenye iyicarubozo yakoreye abane be babiri, uw’uw’imyaka ine n’umwaka umwe.

Uwamahoro Christine ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kinihira akaba ari na we Munyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, ari bwo bashyikirije uyu mugabo inzego zishinzwe umutekano, ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabagari. Abana bo bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima, nacyo kibohereza ku bitaro bya Gitwe ubu niho barwariye.

Aba bana bagaragaza ibikomere byinshi ku mubiri wose, bigaragaza ko bashobora kuba barakubiswe bambaye ubusa bakanakorerwa ibindi bikorwa bibabaza umubiri, bikaba bitaramenyekana neza icyo uyu mugabo yabakubise ndetse n’icyo yari agamije.

Uwamahoro Christine avuga bataramenya icyo uwo mugabo yahoye abana be, gusa nyina w’aba bana we akaba avuga ko umugabo we bari bameranye nabi amuhoza ku nkeke ngo afite inzaratsi, n’ubwo hatarasobanuka impamvu bibaye ari byo yaba yarahemukiye abana aho guhemukira nyina yakekagaho izo nzaratsi.

Gusa ubuyobozi bw’umurenge wa Kinihira buvuga ko uyu mugabo n’ubusanzwe yari yarananiranye kuburyo anakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, akaba akunda kubuza abandi amahwemo ndetse n’umugore we akaba agaragara nk’uwahahamuwe n’uwo mugabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA