Umusore uri mu kigero cy’ imyaka 20-30 warashwe n’ inzego z’ umutekano akekwaho kwiba. Ubuyobozi burasaba abaturage gutanga amakuru igihe cyose babonye umuntu batazi.
Saa munani z’ ijoro kuri uyu wa 24 Nzeri 2019 nibwo abantu babiri bacukuye inzu y’ umuturage wo mu mudugudu wa Puraje, Akagari ka Nyarusange umurenge wa Muhazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Muhazi yabwiye UKWEZI ko aya makuru ari impamo ndetse ko umurambo w’ uwarashwe wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana.
Yagize ati “Byabaye saa munani z’ ijoro. Hari abajura babiri baje bacukura urugo rw’ umuturage wo mu kagari ka Nyarusange, noneho abantu barabyumva kuko ari mu mugi haba hari abanyerondo n’ abapolisi baba bari ku burinzi mu ijoro. N’ uko aratabaza baramutabara baje basakirana n’ uwo mujura n’ umuhoro n’ amatindo , araraswa arapfa”
Gitifu wa Muhazi avuga ko uwarashwe atari umuturage w’ umurenge wa Muhazi ndetse ngo nta n’ ubwo basanzwe bamuzi muri ako gace.
Abacukuraga inzu bari babiri ariko harashwe umwe undi ahita atoroka.
Ubuyobozi busaba abaturage igihe cyose babonye abantu batazi bazenguruka bakwiye gutanga amakuru kuko ngo akenshi baba bari kureba aho baza kwiba nijoro.
Ikindi ubuyobozi busaba ba nyiri amazu ni uko bakwiye kujya bacana amatara yo hanze kuko abafasha mu kwicungira umutekano.