AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umubare w’Abasirikare b’u Rwanda bamaze kugwa i Cabo Delgado wamenyekanye

Umubare w’Abasirikare b’u Rwanda bamaze kugwa i Cabo Delgado wamenyekanye
30-09-2021 saa 15:20' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3959 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda bwatangaje umubare w’abasirikare bacyo bamaze kugwa mu rugamba rwo guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambiwe ndetse n’uw’inyeshyamba zimaze kurugwamo.

Byatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga mu kiganiro yahaye BBC aho yagarutse ku ishusho ya ruriya rugamba.

Yavuze ko muri iriya mirwano hamaze kugwamo inyeshyamba zirenga 100. Ati “Abo ni abo twabonye n’amaso ariko hari n’imirambo bahunganye bityo ntituzi neza umubare nyawo w’abo bapfushije.

Icyakora yavuze ko no ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda hari abahasize ubuzima, ati “Birababaje ko natwe ku ruhande rwacu twapfushije bane kuva byatangira.”

Col Ronald Rwivanga icyo gihe yavuze ko ibikorwa bya gisirikare byabereye hagati y’ahitwa Awasse, na Mocimboa da Praia ndetse no hagati ya Mueda na Awasse.

Perezida Paul Kagame uherutse kugirira uruzinduko mu Ntara ya Cabo Delgado aho yanaganiriye n’Abasirikare ndetse n’abapolisi b’u Rwanda, yabashimiye akazi bari gukora ko guhashya umwanzi bitanga ndetse bamwe muri bo bakaba barahasize ubuzima.

Perezida Kagame muri kiriya kiganiro yanagejeje ku nzego z’umutekano za Mozambique, yavuze ko ubu akazi ari bwo gatangiye kuko uretse gukomeza guhashya biriya byihebe ariko hagomba no gushyirwa imbaraga mu kubaka umutekano urambye wa kariya gace kari karazengerejwe n’imitwe y’iterabwoba.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA