Karemera Abraham wari umushoferi muri Transparency International Rwanda, yaraye apfiriye mu bushyamirane yasanze abantu bapfa amafaranga 250 Frw, ubwo yabakizaga maze umwe mu barwanaga akamukubita ikintu undi agahita yikubita hasi.
Iki gikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Inyange, Akagari ka Bibare, mu Murenge wa Kimironko.
Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda CP John Bosco Kabera yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi ko nyakwigendera Karemera Abraham w’imyaka 42 yapfuye akubiswe ikintu n’uwitwa Mbonye Patrick w’imyaka 41 maze agahita yikubita hasi.
Nyakwigendera ngo yari aje gukiza ukekwaho kumwica ubwo yariho arwana n’uwitwa Mukamarutoke Emmanuel 42 watumwe itabi rya 150 Frw akamuha 1000 Frw, aho kugarurirwa 750 Frw amugarurira 500 Frw.
Ngo aba bahise batangira gushyamirana noneho nyakwigendera Karemera Abraham aza kubakiza ari bwo uriya ukekwaho kumwica yamukubise ikintu agahita yikubita hasi.
Iki gikorwa cyabaye ahagana saa 20:20, Karemera Abraham yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Remera basanga yashizemo umwuka bahita bamujyana ku bitaro bya Kacyiru.
Ukekwaho kwica nyakwigendera yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Kimironko.
Ingabire Marie Immaculée uyobora Transparency International Rwanda aho nyakwigendera yakoraga, akaba yajyaga anamutwara, yaganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi ari ku bitaro bya Kacyiru mu mujyi wa Kigali aho bagiye gukoreshwa isuzuma ngo hamenyekanye icyishe Karemera Abraham.
Uyu mubyeyi yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko nyakwigendera yishwe mu masaha y’umugoroba avuye ku kazi.
Ingabire Marie Immaculée avuga ko Karemera yavuye ku kazi asanzwe akora cyane ko bo bafite uruhushya rwo gukora muri iyi minsi umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo.
Uyu mubyeyi yavuganye n’umunyamakuru afite agahinda ndetse avuga ko atarabasha kwakira urupfu rwa nyakwigendera.
UKWEZI.RW