Umusore wiga muri IPRC Huye yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa bigana muri iki kigo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2019 nibwo umusore tutari butangaze amazina ye ku mpamvu z’ umutekano we yakubise umutego umukobwa w’ imyaka 19 bari kumwe bagendana bageze ahantu hari akijima amufata ku ngufu.
Abashinzwe umutekano muri iri shuri ry’ imyuga n’ ubumenyi ngiro riherereye mu karere ka Huye nibo batabaye uyu mukobwa bamukiza uyu musore bahamagara polisi ita muri yombi uyu musore uvuga ko ibyo yakoze yabitewe n’ uko yari yasinze inzoga.
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amagepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yatangarije UKWEZI ko magingo aya uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma naho uyu mukobwa akaba yajyanywe ku bitaro bya CHUB kugira ngo abaganga basuzume iby’ iri fatwa ku ngufu.
Ibi byabaye mu masaha ya nimugoroba ubwo abanyeshuri biga muri iri shuri bari bavuye gufata amafunguro.