AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umusekirite wa ISCO wirashe hari uwo yabwiye ko afite abagore babiri barimo uwamutanye uruhinja rw’amezi 8

Umusekirite wa ISCO wirashe hari uwo yabwiye ko afite abagore babiri barimo uwamutanye uruhinja rw’amezi 8
10-02-2020 saa 18:43' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7537 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Gashyantare 2020 nibwo umukozi w’ ikigo gicunga umutekano ISCO yirashe arapfa. Uyu musekirite yabwiye mugenzi we ukora mu kigo gicunga umutekano RGL ko afite abagore babiri barimo uwamutanye umwana.

Nyakwigendera Audace Ntatinya ukomoka mu karere ka Gicumbi yirashe ubwo yari akigera mu kazi Kicukiro centre, aho yarindaga ibikoresho bya BK byasigaye aho iyi banki yahoze ikorera.

Abari hafi y’aho Ntatinya yirasiye bavuga ko basanze imbunda yakoreshaga mukazi yayitunze ku kananwa.

Umukozi wa RGL ukorera hafi y’aho nyakwigendera yakoreraga yavuze ko igihe kinini bakimaraga baganira, ngo nta kibazo azi yari afite cyatuma yiyahura. Gusa ngo yigeze kumubwira ko afite abagore babiri barimo uwamutanye umwana w’amezi 8.

Yagize ati “…uko twaganiraga yambwiraga ko afite abagore babiri, umugore we wa mbere yamutanye umwana afite amezi 8, ajya I Bugande, uwo wundi bari bamaranye imyaka 12, umwana we mukuru afite imyaka 12”

Uyu mukozi wa RGL ntabwo atekereza ko mugenzi we bakoreraga hamwe yaba yirashe kubera iki kibazo kuko kimaze imyaka myinshi.

Avuga ko nyakwigendera yari yamubwiye ko avuye iwabo ku ivuko ndetse ngo yamubwiye ko yasanze ibintu bimeze neza.

Abaturage bakorera hafi y’aho uyu mukozi yiyahuriye bavuga ko ibyabaye atari impanuka ahubwo ari ibintu nyakwigendera yaba yakoze ku bushake.

Ikinyamukuru UKWEZI cyagerageje kumva icyo ikigo ISCO cyakoreshaga uyu mukozi kivuga kuri iki kibazo ISCO yanga gutanga amakuru.

Polisi y’ u Rwanda yemeje aya makuru ivuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA