AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umusore wigaga mu wa 6 w’ayisumbuye yarohamye mu Kivu arapfa

Umusore wigaga mu wa 6 w’ayisumbuye yarohamye mu Kivu arapfa
7-05-2020 saa 14:31' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5279 | Ibitekerezo

Rwigema Aimable wigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye muri ETO Mibilizi mu karere ka Rusizi yajyanye n’abandi bana bigana koga mu kivu ararohama arapfa.

Uyu musore w’imyaka 18 yavuye mu rugo ajyanye n’abana biganaga bajya kogera aho bita ku bagore, agezeyo atangira koga, avuga ko atangiye kubimenya agiye ahari amazi menshi ahita arohama arapfa.

Rwigema Adrien, utuye mu mudugudu wa Karangiro, mu kagari ka Buranga mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi niwe se wa nyakwigendera, yabwiye kwiza ko umuhungu atari azi koga.

Ati “Bagezeyo batangiye koga, kubera kutabimenya abwira bagenzi be ko atangiye kubimenya yoga agana ahari amazi menshi ahita arohama arapfa. Nta n’uwo mubo bari kumwe wari uzi koga ngo amurohore hakiri kare”.

Uyu musore yarohamye kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2020 saa kumi n’igice. Umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe.

Niyomungeri Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Buranga avuga ko kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya covid-19 zatumye amashuri ahagarikwa hari igihe abana barambirwa mu rugo.

Ati “Hakwiye ingamba hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi kugira ngo hirindwe ko abana bapfira muri iki kiyaga muri ibi bihe”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA