Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Umuyobozi wa Gereza ya Mageregere, CSP Camille Zuba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
CSP Zuba akurikiranywego gufata icyemezo gishingiye ku itonesha bishingiye ku kuba mu gihe urwego rw’amagereza rwari rwarafashe umwanzuro ko abagororwa n’imfungwa batemerewe gusura kubera koronavirusi yaremereye abafungwa barimo murumuna wa General Patrick Nyamvumba witwa Robert Nyamvumba bagasurwa.
Tariki 23 Nyakanga 2020, mu iburanishwa ryo mu bujurire Camille Zuba n’abunganizi be bari basabye ko yakurikiranwa adafunze bagaragaza impamvu zitandukanye ahanini zagarukaga ku kuba ibyo ashinjwa atari icyaha amategeko asobanura neza ari nabyo byatumye n’ingingo Ubushinjacyaha bwashingiyeho bavuga ko atariyo.
Urukiko rwasabye abunganizi ba Camille na we ubwe kumva ko adafungiye kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ahubwo afungiye itonesha yakoze mu iyubahirizwa ry’ayo mabwiriza.
Umucamanza yavuze ko ibyo no kuba urukiko rwagaragaje ibyaha akurikiranyweho, uhamwe nabyo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri, aribyo byatumye urukiko rushimangira ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.
Ingingo ya 8 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese ufite mu nshingano ze guha serivisi abantu, ufata icyemezo ashingiye ku itonesha, ku bucuti, ku rwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo ku bamugana, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni ebyiri.