Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko bitewe n’ amazi yiyongereye mu mugezi wa Nyabarongo akarengera umuhanda , uyu muhanda Muhanga - Ngororero - Mukamira.
Mu itangazo polisi yanyujije ku rubuga rwa twitter yavuze ko irakomeza gukurikirana iki kibazo amazi yagabanuka ikabimenyesha abaturarwanda urujya n’ uruza rugakomeza.
Ntabwo byari bimenyerewe ko uyu muhanda Muhanga- Ngororero- Mukamira uhura n’ iki kibazo. Iki kibazo cyajyaga kiba kuri kiraro cya Nyabarongo kiri hafi y’ uruganda rwa Ruriba. Nyuma y’ uko iki kibazo kigaragaye 3 mu myaka ikurikiranye umuhanda wasubiwemo wigizwa hejuru kugira ngo amazi ya Nyabarongo atazongera gufunga umuhanda Kigali- Huye.
Abahanga mu by’ iteganyagihe bagaragaza ko muri uku kwezi kwa 12 kose ibihugu by’ Afurika y’ Iburasirazuba n’ u Rwanda rurimo bizagusha imvura nyinshi igateza imyuzure.