Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfugwa n’Abagororwa (RCS), rwatangaje ko rwabonye umuvugizi mushya usimbura SSP Hillary Sengabo wari umaze igihe avugira uru rwego.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2020, nibwo RCS yatangaje ko yabonye umuvugizi mushya ariwe SSP Pelly Uwera Gakwaya.
SSP Sengabo yari umuvugizi w’uru rwego kuva muri Kanama 2014, akaba kuri ubu agiye gukomeza amasomo nk’uko byatangajwe na RCS.
Itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa RCS rivuga ko SSP Sengabo wari usanzwe ari umuvugizi w’uru rwego agiye gukomeza amashuri bityo umusimbura we akaba ari SSP Uwera.
Rikomeza rigira riti "Turamenyesha abantu bose ko SSP Pelly Uwera Gakwaya ubu ariwe Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfugwa n’Abagororwa (RCS)."
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, SSP Uwera yavuze ko yishimiye guhabwa inshingano nshya n’ubuyobozi kandi yiteguye kuzuza inshingano yahawe afatanyije n’inzego zitandukanye.
Yagize ati “Iyo ubuyobozi buguhaye inshingano urazikora cyane ko uba uzihawe n’ubuyobozi bugushyigikiye, kandi nizeye imikoranire myiza n’abantu bose by’umwihariko itangazamakuru.”
SSP Uwera yageze muri RCS mu 2007, ubwo yari avuye muri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu aho yari ashinzwe ibijyanye n’icungamutungo.
Ubwo yageraga muri uru rwego yahawe inshingano z’Ushinzwe serivisi z’uburinganire n’iterambere ry’umuryango nyuma aza kujya gukomeza amashuri ariho avuye ahita agirwa Umuvugizi.
RCS itangaza kandi ko umuvugizi mushya azajya aboneka kuri telefone ya i 0788513996/0733513228, ku muntu wamukenera ashaka amakuru.