Nduwimana Cyriaque, ni umusore ukiri muto kuko afite imyaka 24 y’amavuko. Yahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ariko aherutse gusezererwa mu gisirikare kubera ikibazo cy’uburwayi, dore ko yamugaye kubera ikibazo avuga ko yagize ari mu myitozo ya gisirikare. Ubu aho aryamye ntabasha kwiyegura, kwihagarika no kwituma byose abikorera aho aryamye, aba yambaye urubindo rwambikwa impinja (Pampers). Avuga ko hari ibyo adahabwa nk’uwamugariye mu kazi ka gisirikare, akanashimangira ko hari akarengane yagiriwe n’uwamuyoboraga mu butumwa bw’amahoro yagiyemo i Darfur, gusa agahangayikishwa n’uko yangiwe kwigerera ku bayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda yizeye ko bo bamwumva bakamurenganura, by’umwihariko asaba Gen James Kabarebe kumutabara akemerwa nk’uwahoze mu gisirikare wamugariyemo.
Nduwimana Cyriaque wavutse mu 1993, ubu aba i Kanombe ahitwa mu Kajagari. Aba mu nzu y’icyumba na salo abanamo n’umusore umwitaho, akamuhindukiza kuko yamugaye umugongo, yakwihagarika cyangwa yakwituma akamuhindurira urubindo (pampers), akamumesera akamukorera n’andi masuku yose. Nta kintu na kimwe Cyriaque abasha kwikorera, icyakoze iyo uyu umwitaho abonye undi umufasha, babasha kumwicaza mu kagare k’abafite ubumuga akabasha gutembera aho hanze mu ntera ngufi. Inzu Cyriaque abamo, avuga ko amaze umwaka n’amezi atandatu atayishyura, kuko ngo yabuze amafaranga ariko nyirayo akabura uko yamwirukana.
Nduwimana Cyriaque yaramugaye, ntabasha no kwiyegura aho aryamye
Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Ndumiwana Cyriaque yadutangarije ko yagiye mu gisirikare mu mwaka wa 2011, aho yumvaga nawe afite ishyaka ryo gukorera igihugu cye. Nyuma ubwo yari mu myitozo ya gisirikare, yaje kugira ikibazo cy’umugongo cyoroheje, aravurwa biroroha akomeza imyitozo ndetse aza kwinjira mu ngabo byeruye, muri batayo ya 14.
Mu nda no mu mugongo aba aziritse ikintu kimeze nk’umukandara kuko urutirigongo rwatangiritse rwose
Nduwimana akomeza avuga ko mu kwezi k’Ugushyingo 2014, we na bagenzi be bagiye mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudani, bakora akazi bisanzwe ariko we bigeze muri Gashyantare 2015, ikibazo cy’umugongo yari yaragiriye mu myitozo cyongera kumubyukana, birazamba atangira kwivurizayo ariko nyuma biza kuba ngombwa ko yoherezwa mu Rwanda kwivuza, gusa nabyo ngo hari ibihuha byamugezeho bivuga ko atagisubiye mu Rwanda kwivuza, aho ngo yumvaga bavuga ko yirwaza, ko ngo ashaka kugera mu Rwanda agahita atoroka akajya muri Amerika n’ibindi.
Nduwimana Cyriaque ati : "Uwari umuyobozi wanjye, Lt Col Bizimungu Venant niwe wambwiraga ngo ntabwo ndwaye, ngo urirwaza, ngo urashaka kujya muri Amerika, ngo ndi ikihebe, ngo ndi umutinganyi, kandi ibyo byose ni ukumbeshyera, kugeza ubwo anavuga ko ndi umwana w’Interahamwe... Ubwo kugeza ubwo twaje kuza mu Rwanda, tugeze ku kibuga cy’indege i Kanombe, nari naje mu ndege ndyamye ngaramye, bahankura bangeza mu bitaro i Kanombe, nibwo batangiye kumvura bapimye basanga disques z’umugongo zarangiritse, zaracitse bagomba gushaka uko bazisimbuza"
REBA VIDEO YOSE Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :
Nduwimana Cyriaque avuga ko uburwayi bwe bumaze kugaragara, uwari umuyobozi we, Lt Col Bizimungu Venant akabona ko yanze ko aza kuvurirwa mu Rwanda kandi yari arwaye bikomeye, ngo byatumye akora ibishoboka byose amukura mu gisirikare. Icyakoze mu kiganiro kigufi ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye na Lt Col Bizimungu Venant wari umuyobozi we, avuga ko raporo ze zihari kandi zisobanutse, uwazishyaka yazibona mu buyobozi bw’ingabo. N’ubwo nta byinshi yashatse kubisobanuraho, agaragaza ko nta nyungu yakura mu kwanga ko umusirikare yari ayoboye yakwivuza.
Ndumiwana Cyriaque asobanura ko yasezerewe mu gisirikare kubera impamvu z’uburwayi ndetse yeretse umunyamakuru icyemezo cyashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo, General James Kabarebe, gishimangira ko uburwayi ari bwo bwatumye asezererwa. Avuga ko impapuro zo kwa muganga (tunafitiye kopi) zigaragaza ko yamugaye, zagakwiye gushingirwaho agashyirwa muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, ariko akajyamo nk’uwamugariye mu kazi bityo akagenerwa ibyo abandi bahuje ikibazo nawe bagenerwa.
Avuga ko kuba atagira aho aba, ntabone ubuvuzi bukwiye ndetse akaba anabayeho nabi yumva bidakwiye nk’umuntu wamugaye ari mu kazi ko gukorera igihugu, akavuga ko yagiye agerageza kujya kuri Minisiteri y’Ingabo ngo yisabire Umugaba mukuru cyangwa Minisitiri w’Ingabo kuba bamurenganura, ariko ngo uko yajyagayo bangaga ko abonana n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda, nyamara we ngo abafitiye icyizere akaba anazi neza ko igisirikare cy’u Rwanda kiyobowe neza kuburyo nta kabuza aba bayobozi iyo bamenya ikibazo cye bari kumurenganura.
Icyemezo afite kigaragaza ko yasezerewe mu gisirikare kubera impamvu z’uburwayi
Avuga ko yagiye muri Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, bakamutuma icyiciro cy’ubumuga afite kugirango nawe bamushyira mu cyiciro cy’abamugaye bari mu gisirikare bityo afashwe nk’abandi, kandi ngo nta handi yakura icyo cyiciro hatari mu biro bya Minisitiri w’Ingabo, gusa ngo yangiwe kubonana nawe.