Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC, batangiye imyitozo yo kwitegura shampiyona iri no mu maboko y’iyi kipe.
Iyi kipe itangiye imyitozo nyuma y’uko ibiherewe uburenganzira n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA.
Iyi myitozi yitabiriwe n’abakinnyi bose, bagaragazaga ko bishimiye kugaruka mu kibuga nk’ikipe ishyize hamwe kandi ifite intego yo kongera kwegukana igikombe cya Shampiyona.
Iyi shampiyona izatangira tariki ya 01 Gicurasi 2021, izakinwa mu buryo budasanzwe bw’amatsinda ane y’amakipe.
Ikipe ya APR iri mu itsinda A ririmo Bugesera FC, AS Muhanga na Gollira FC.
Photos © APR FC-Urubuga
UKWEZI.RW