Abakinnyi b’Ikipe y’u Rwanda Amavubi nyuma yo gutsindwa n’iya Uganda, bahise berecyeza muri kiriya Gihugu aho bitegura gukina umukino wo kwishyura mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Mu masaha akuze nyuma y’uko u Rwanda rutsindiwe iwabo kur Stade ya Kigali i Nyamirambo, abakinnyi ndetse n’abatoza n’abandi baherecyeje ikipe y’u Rwanda bahise burira rutemikirere berecyeza muri Uganda.
Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ryatangaje ko ikipe y’u Rwanda yageze i Kampala amahoro ndetse ko biteguye gukina uriya mukino wo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021.
Ubutumwa bwa FERWAFA buherekejwe n’amafoto y’abakinnyi ba Uganda bari ku kibuga cy’Indege, agaragaza aba basore b’u Rwanda basa nk’abatishimye nyuma yo gutsindwa mu mukino bari bitwayemo neza.
Uku kutishima kandi bakugaragaje bakimara gukina uyu mukino aho byagaragaye ko nka Kapiteni Haruna Niyonzima wanitwaye neza muri uyu mukino, yagaragaraga nk’ubabaye cyane.
Ni nyuma y’umukino Uganda Cranes yatsinzemo Amavubi 1-0 mu mukino wagaragayemo ishyaka no guhangana bikabije dore ko ubusanzwe amakipe y’ibi bihugu iyo yahuye iteka aba ari umukino w’ishiraniro mu karere.
Ni umukino u Rwanda rwatsinzwemo ariko rwagerageje gushaka igitego biranga dore ko nko mu minota 20 ya mbere y’umukino, rwihariye umupira ndetse abasore b’Amavubi bakagerageza kugera imbere y’izamu rya Uganda ariko kurinyeganyeza bikanga.
Ku munota wa 40’ ikipe ya Uganda yabonye ikosa ryaterewe kure ariko ugera imbere y’izamu usanga ba myugariro b’Amavubi bahagaze nabi, bituma Bayo Fahad Aziz anyeganyeza incundura z’izamu ry’Amavubi ari na cyo gitego cyonyine cyabonetse muri uyu mukino.
UKWEZI