AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Amavubi atarageramo abakina hanze yatangiye imyitozo

AMAFOTO : Amavubi atarageramo abakina hanze yatangiye imyitozo
8-03-2021 saa 15:27' | By Editor | Yasomwe n'abantu 706 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Werurwe 2021 abakinnyi b’ikipe y’Igihugu Amavubi, batangiye imyitozo yo kwitegura imikino ibiri iyi kipe ifite muri uku kwezi irimo uwo izakina na Mozambique ndetse n’uwo izahuramo na Cameroon.

Abakinnyi bagaragaye mu myitozo y’uyu munsi biganjemo abasanzwe bakina mu makipe y’imbere mu gihugu kuko abakina hanze y’u Rwanda bataragera mu Rwanda.

Aba basore bari mu mwiherero kuva mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, batangiye imyitozo nyuma yo gupimwa COVID-19.

Iyi myitozo yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, yaje kurogowa n’akavura kari karamutse mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Mbere.

Mashami Vincent uherutse kongererwa amasezerano yo gutoza ikipe y’Igihugu, yahamagaye abasore 31 azakoresha muri iyi mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Muri aba basore, ntihagaragayemo Bizimana Djihad utarakunze kubura umwanya mu ikipe y’Igihugu ndetse na Tuyisenge Jacques wagiriye imvune mu mikino ya CHAN yabereye muri Cameroon.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA