Nyuma y’uko Minisiteri ya siporo mu Rwanda yemeje ko imikino igomba kuzongera gukinwa mu kwezi kwa Nzeri, kuri uyu wa Gatanu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA ryakoze inama n’abanyamuryango baryo batora ko APR FC yari ku mwanya wa mbere w’agateganyo ihabwa igikombe cya shampiyona igasozwa ariko yo ntiyabyemera isaba ko yazasubukurwa n’iyo byaba kwa Cyenda.
Icyemezo cyo guha igikombe ikipe iri ku mwanya wa mbere cyatowe ku bwiganze bw’amajwi 15 kuri 16 y’abahagarariye abanyamuryango bose bo mu cyiciro cya mbere, ni ukuvuga abahagarariye amakipe uko ari 16.
Muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, uwari uhagarariye ikipe ya APR FC Maj Gen Mubaraka Muganga we ntiyemeranyije nabo asaba ko we yumva ko Ferwafa yategereza igihe imikino izongera kwemererwa gufungura maze shampiyona igasubukurwa bityo igikombe kigatwarwa n’ikipe yagikoreye.
Muri iyi nama kandi abanyamuryango kandi bemeje ko amakipe abiri yari ku mwanya wa nyuma, ni ukuvuga Gicumbi FC na Heroes FC atazamanuka ahubwo mu umwaka utaha amakipe yo mu kiciro cya mbere aziyongera akaba 18 ariko inama irangiye nta mwanzuro wa nyuma ufashwe.
Umwanzuro wa nyuma kuri iki cyifuzo uzafatirwa mu nama ya komite Nyobozi izaba mu Cyumweru gitaha naho kuri uyu wa Gatandatu FERWAFA ikaza kugirana ibiganiro n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri kugirango nayo atange ibitekerezo.
Ubwo shampiyona yahagararaga tariki ya 15 Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus APR FC niyo yari iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 57 mu mikino 23 ikaba yari ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 51 ifite imikino 24.