AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

APR itaratsindwa na rimwe yasubiriye Bugesera FC naho Rayon inganya na Rutsiro FC

APR itaratsindwa na rimwe yasubiriye Bugesera FC naho Rayon inganya na Rutsiro FC
11-05-2021 saa 18:23' | By Editor | Yasomwe n'abantu 714 | Ibitekerezo

Mu mikino ya shampiyona ya 2021, Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC itaratsindwa na rimwe muri iyi mikino, yongeye gutsinda Bugesera 2-1 mu gihe mukeba w’iyi kipe ari yo Rayon Sports yo mu itsinda ryayo B ikaba yanganyije na Rutsiro 1-1.

Kuri stadte ya Huye, Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa kane wa shampiyona na Bugesera FC, iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe, amakipe yombi abarizwa mu itsinda A.

APR FC iri mu makipe ahabwa amahirwe muri iyi mikino iri gukinwa mu matsinda, ntiratsindwa umukino, uyu munsi ikaba yongeye gutsindagira umwanya wo kuyobora muri iri tsinda ikaba ifite amanita 12 kuri 12.

Ni umukino kandi ukinwe nyuma y’iminsi ibiri nubundi iyi kipe ya APR FC itsinze Bugesera FC ibitego 3-0.

Ibi bitego bibiri ku kimwe yatsinze Bugesera FC mu mukino wa Kane, byatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 18′ ikindi gitsindwa na Manzi Thierry ku munota wa 73′ mu gihe igitego kimwe cya Bugesera FC cyatsinzwe na Ntwali Jacques ku munota wa 55′.

Mu itsinda B, ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Rutsiro FC kuri stade Amahoro, umukino warangiye amakipe anganya 1-1.

Rayon Sport yafunguye amazamu muri uyu mukino ku giteho cyatsinzwe na Luvumbu Heritier wabonye igitego ku munota wa 25 w’umukino mu gihe Rutsiro yabonye igitego cya Penaliti yabonetse ku munota wa 87.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, mu itsinda B, Kiyovu Sports yatsinze 4-1 Gasogi United yabonye ikarita y’umutuku.

Naho mu itsinda A ririmo APR, AS Muhanga yanganyije 1-1 Gorilla FC.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA