Ubuyobozi bw’Ikipe ya AS Muhanga itaratsinda umukino n’umwe muri shampiyona ya 2021, bwahagaritse uwari umutoza mukuru w’iyi kipe Nduwantare Ismail Jean Marie Vianney kubera umusaruro udashimishije.
AS Muhanga iri mu itsinda A ririmo APR FC, Gorilla FC, Bugesera FC, imaze gukina imikino itatu kuko uwo yagombaga gukina wa mbere na Bugesera FC wasubitswe kuko iriya kipe y’i Muhanga yari yagaragayemo abakinnyi benshi barwaye COVID-19.
Mu mikino itatu iyi kipe imaze gukina, nta n’umwe iratsinda, ikaba ifite amanota 0 kimwe na Bugesera FC mu gihe APR FC iyoboye iri tsinda n’amanota yose 12 kuri 12 ikaba ikurikiwe na Gorilla FC ifite amanota 9.
Ubuyobozi bwa Muhanga FC bwahagaritse uwari Umutoza mukuru wayo, Nduwantare Ismail Jean Marie Vianney kubera uriya musaruro udashimishije w’ikipe ye.
Ahagagaritswe nyuma y’amasaha macye ikipe ye ya AS Muhanga itsinzwe na Gorilla FC ikizamuka mu kiciro cya mbere cya Shampiyona.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeje ihagarikwa ry’uyu mutoza kubera umusaruro mucye we akaba agiye kuba asimbuwe na Nzunga Thierry wari umutoza wungirije.
UKWEZI.RW