AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abafana ba Arsenal bakomoka mu bihugu 7 bagiye guhurira mu birori i Kigali

Abafana ba Arsenal bakomoka mu bihugu 7 bagiye guhurira mu birori i Kigali
26-03-2018 saa 18:07' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 3034 | Ibitekerezo

Abafana b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza baturuka mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bagiye guhurira mu busabane i Kigali bakore n’ibikorwa byo gufasha impfubyi n’inshike mu karere ka Bugesera.

Abafana baturuka muri Tanzaniya ,Kenya ,Uganda, Zambia , Zimbabwe ,Ethiopia n’u Rwanda bazahurira i Kigali mu mpera za Werurwe 2018 kuva tariki 30 kugeza taliki ya 1 Mata 2018 bakora ibikorwa ndetse n’ubusabane.

Umunsi wa mbere w’ubwo busabane abafana bose bazabanza bakore umuganda ku wa Gatandatu taliki 31 basure urwibutso rwa Jenocide yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Bugesera nyuma bazasana inzu 2, harimo imwe y’impfubyi n’indi y’umupfakazi nyuma yaho bakomereze ubusabane kuri Hotel Golden Tulip Inyamata umunsi wa mbere ube urarangiye .

Umunsi wa Kabiri ku cyumweru tariki 1 Mata 2018 bazatembera Kigali nyuma bahurire muri Tuuza Inn ari naho bazakorera ubusabane. Abafana ba Arsenal bo mu Rwanda basanzwe bahura ndetse bagakora n’ibikorwa byo gufasha abapfakazi n’inshike za Jenocide bakanaboroza amatungo magufi, dore ko umwaka ushize baherukaga kubikora mu karere ka Kayonza Intara Y’Uburasirazuba.

Abaturuka mu bihugu bya kure nka Zambia na Zimbabwe baratangira guhaguruka mu bihugu byabo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Werurwe 2018 ku buryo aba nyuma bazagera i Kigali ku wa Gatanu tariki 30 Werurwe 2018 .

Umwaka ushize abafana ba Alsenal bo mu Rwanda bishyize hamwe bubakira bamwe mu batishoboye inzu

Aha bunamiraga abazize Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA