AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abafatabuguzi ba StarTimes bagiye kuryoherwa n’imikino ya UEFA Europa League

Abafatabuguzi ba StarTimes bagiye kuryoherwa n’imikino ya UEFA Europa League
18-09-2019 saa 14:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3436 | Ibitekerezo

Abakoresha ifatabuguzi rya StarTimes, bagiye kwirebera mu buryo bwa Live imikino ya UEFA Europa League izatangira mu matsinda kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2019, amakipe akomeye nka Manchester United, Arsenal, Porto, Borussia Mönchengladbach na Lazio akaba azahatanira umwanya wo gukomeza mu cyiciro kizakurikiraho.

Mu mikino ikomeye iteganyijwe, harimo nk’uwo ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza izacakiranamo na Eintracht Frankfurt yo mu Budage, Arsenal ikaba ifite akazi ko kongera gushimangira ko ihagaze neza n’ubwo umwaka ushize w’imikino yageze ku mukino wa nyuma w’iki gikombe ariko ntibashe kucyegukana.

Ikipe Manchester United yatwaye iki gikombe muri 2017 nayo izaba isabwa kongera kugarurira icyizera abakunzi bayo, umukino wayo wa mbere ikaba izakina n’ikipe ya Astana no muri Kazakhstan.

Andi makipe nka Seville, AS Roma, CSK Moscow, Porto, Standard Liege, Celtic, Dynamo Kiev n’andi atandukanye azaba ahatana mu matsinda yayo, ashakisha itike izayerekeza mu cyiciro gikurikiyeho kizagerwamo n’abazaba bitwaye neza muri aya matsinda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA