Ku wa Kabiri w’ iki Cyumweru nibwo kuri sitade ya Nyanza habereye umukino wahujwe n’ isozwa ry’ ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo by’ umwihariko isambanywa ry’ abana. Reba amafoto yaranze uyu mukino warangiye Rayon Sports iinganyije na Mukura VS 1-1.
Umunyamakuru Jean Lambert Gatare niwe wari umusangizajambo mu birori byo gusoza iminsi 16 y’ ubukangurambaga bwo kurwanya isambanywa ry’ abana mu karere ka Nyanza.
Umuyobozi w’ akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko ubu bukangurambaga babwitezeho guhindura ibintu abaturage bakajya bakajya batanga amakuru ku isambanywa ry’ abana, bityo abagabo babikorwa.
UMUHIRE Christiane, Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe guteza imbere umuryango no kurengera abana muri Minisiteri y’ Uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango yasabye abagabo gusaba bagenzi babo basambanya abana kubihagarika kuko ari ugusebya abagabo.