AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amavubi : Hahamagawe 36 barimo ab PoliceFC 6, ASKigali 5, APR 4, Rayon 3

Amavubi : Hahamagawe 36 barimo ab PoliceFC 6, ASKigali 5, APR 4, Rayon 3
27-09-2021 saa 19:17' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1183 | Ibitekerezo

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 36 bagomba kuzavamo abazakina imikino ibiri Amavubi azakinamo na Uganda Cranes aho mu bahamagawe hatarimo n’umwe wa Kiyovu Sports isanzwe iri mu makipe akomeye mu Rwanda.

Muri aba 36, ikipe ifite abakinnyi benshi ni Police FC ifitemo batandatu, igakurikirwa na As Kigali ifitemo batanu, naho APR FC ikagiramo bane mu gihe mukeba wayo Rayon Sports ifitemo batatu.

Abakinnyi 36 bahamagawe

Abanyezamu (Goalkeepers)

Mvuyekure Emery (Tusker FC), Buhake Twizere Clément (Strømmen IF), Ndayishimiye Eric Bakame (Nta kipe arabona), Gahungu Habarurema (Police FC), Ntwali Fiacre (AS Kigali)

Abakina imbere y’umuzamu (Defenders)

Omborenga Fitina (APR FC), Rukundo Denis (As Kigali), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Rutanga Eric (Police FC), Rwatubyaye Abdul (FK Shkupi, Macedonia), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Bayisenge Emery (Ntakipe afite), Niyigena Clément (Rayon Sports FC), Nemeyimana Kato Samuel (Bugesera FC), Mutsinzi Ange (CD Trofense, Portugal)

Abakina hagati mu kibuga (Midfielders)

Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (nta kipe, biravugwa ko yasinyira Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden), Nsengiyumva Isaac (Rayon Sports FC), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Niyonzima Olivier (As Kigali), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Niyonzima Haruna (As Kigali), Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC), Niyibizi Ramadhan (As Kigali).

Abakina basatira izamu bashaka ibitego (Forwards)

Kagere Medie (SIMBA SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (APR FC), Iradukunda Jean Bertrand (GASOGI UNITED), Hakizimana Muhadjir (POLICE FC), Twizerimana Onesme (Police FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Kalisa Jamir (Vipers SC, Uganda), Mugunga Yves (APR FC).

Imikino ibiri u Rwanda rugomba gukina na Uganga iteganyijwe tariki 7 na 10 Ukwakira 2021. Umukino ubanza Amavubi Stars azakira Ikipe y’Igihugu ya Uganda (Uganda Cranes) ku wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo ku isaha ya saa moya z’ijoro, umukino wa kabiri ukazabera i Kampala muri Uganda tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Abakinnyi 36 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent, bagomba gutangira umwiherereo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021, bakazajya bakorera imyitozo ya kumanywa kuri Stade Amahoro I Remera. Imyitozo ya nimugoroba ikazajya ibera kuri sitade ya Kigali.

Muri iyi mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022, U Rwanda ruri mu itsinda E rurikumwe n’amakipe y’ibihugu ya Uganda, Mali na Kenya.

U Rwanda nta mukino n’umwe rwari rwatsinda muri iri tsinda, icyo Amavubi yakoze gikomeye ni ukunganyiriza na Kenya kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Iri tsinda riyobowe na Mali ifite amanota ane, igakurikirwa na Kenya ifite amanota abiri, Uganda ni iya gatatu muri iri tsinda E n’amanota 2, mu gihe Amavubi ari aya nyuma n’inota rimwe gusa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA