Rutahizamu w’Ibihe byose w’Ikipe y’u Rwanda Jimmy Gatete, kuri uyu wa Kane yagiye kureba imyitozo ya mbere y’ikipe ya As Kigali iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abakinnyi bamwakiriye bamuramukanya icyubahiro gihebuje.
Uyu mukinnyi w’umunyabigwi mu Rwanda utarakunze kwigaragaza kuva yahagarika ruhago, yongeye gusa nk’aho agaragara muri iki cyumweru ubwo yahuraga na bagenzi be Jimmy Mulisa, Eric Nshimiyimana batoza AS Kigali iri mu irushanwa rya CAF Champions League.
Amafoto y’aba bagabo bafite izina rikomeye mu ikipe y’u Rwanda, yazamuye amarangamutima ya benshi bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda bongeye kwibuka ibyishimo Jimmy Gatete yahaye Abanyarwanda.
Uyu mugabo kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukwakira, yagiye no kureba imyitozo ya AS Kigali kuri Stade des Martyrs i Kinshasa aho iyi kipe ihagarariye u Rwanda yitegura gucakirana na Daring Club Motema Pembe mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.
Ubwo uyu mugabo yinjira kuri Stade yabanje kuramutsa abasore bakinira iyi kipe aho bamugaragarije ko bamwubaha nka mukuru wabo wabubakiye ibigwi bikomeye.
Mu muco nyarwanda ubusanzwe iyo wubashye umuntu umuramutsa n’amaboko yombi, aho aba basore na bo ari ko basuhuje mukuru wabo Jimmy Gatete.
UKWEZI.RW