Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryasohoye urutonde rw’abakinnyi batanu bazakinira ikipe y’u Rwanda muri Tour du Rwanda.
Uru rutonde rwasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Mata 2021, rugaragaza abakinnyi batanu bazahagararira ikipe y’u Rwanda (Team Rwanda) muri iri rushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda.
Aba bakinnyi, ni Mugisha Samuel na Jean Bosco Nsengimana bigeze kwegukana Tour du Rwanda, hakaza, Uhiriwe Byiza Rénus, Gahemba Bernabé na Muhoza Eric.
Muri iyi kipe y’Igihugu ntihagaragaramo abakinnyi basanzwe bakomeye bajya banayikinira barimo Areruya Joseph na we wigeze gutwara Tour du Rwanda na Mugisha Moise witwaye neza muri Tour du Rwanda y’ubushize.
Impuguke mu mukino w’amagare, avuga ko aba bakinnyi basanzwe bafite amazina azwi mu mukino w’amagare mu Rwanda, bashobora kuzakinira andi makipe yo mu Rwanda.
Iri rushanwa risanzwe rifite abakunzi benshi mu Rwanda rizatangira ku Cyumweru tariki 02 Gicurasi 2021 ariko rikazakorwa mu buryo budasanzwe kuko abantu bazarikurikiranira mu binyamakuru.
Iri rushanwa kandi riherutse kubura umwe mu baterankunga bakomeye ari rwo uruganda rwa Skol rusanzwe rushyiramo miliyoni 84Frw rwatangaje ko kubera uburyo iri rushanwa rizaba riteye uyu mwaka ryafashe icyemezo cyo kutaritera inkunga.
UKWEZI.RW