AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bifotoranyije n’Inyambo, banasya amasaka : Abakinnyi ba Rayon basuye mu Rukari (AMAFOTO)

Bifotoranyije n’Inyambo, banasya amasaka : Abakinnyi ba Rayon basuye mu Rukari (AMAFOTO)
15-10-2021 saa 06:56' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1199 | Ibitekerezo

Abakinnyi n’abayobozi b’Ikipe ya Rayon Sports bakinnye umukino wa gicuti na Nyanza FC, basuye ku nkomoko y’iyi kipe no ku gicumbi cy’umuco mu Rukari ahabumbatiye amateka yo hambere banagerageza kumva imibereho y’abakurambere aho baseye amasaka ku rusyo.

Mbere yo gukina na barumuna babo ba Nyanza FC, abakinnyi ba Rayon Sports, babanje gusura Ingoro y’Amateka y’Abami mu Rukari iherereye i Nyanza.

Nubwo bari bagiye mu mukino wa gicuti na Nyanza FC ariko ngo ruriya rugendo rwari rugamije gusura ku muzi w’iyi kipe ifite abakunzi benshi mu Gihugu biganjemo ab’i Nyanza aho yavukiye.

Ubwo basuraga iriya ngoro, basobanuriwe amateka yarangaga imibere y’Abami b’u Rwanda ndetse na bimwe mu byarangaga imibereho y’Abanyarwanda bo hambere.

Banagerageje kwisanisha na bo maze bamwe barimo abanyamahanga, baca bugufi basya amasaka ku rusyo bakoresheje ingasire.

Banifotoranyije kandi n’Inyambo nk’Inka zo hambere ziri mu rukari zigaragaza umuco waranze abakurambere aho Inka yabaga ari Umutungo ukomeye mu butunzi bw’Abanyarwanda.

Nyuma bahise bamanukira mu kibuga ubundi bakina na barumuna babo ba Nyanza FC, banganya 2-2.

Wari umukino wa gicuti Rayon Sports yakinnyi mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2021-2022.

Rayon yafunguye amazamu ku bitego bibiri byatsinzwe na Steve Elumanga ndetse na Essombe Willy Onana.

Nyanza FC yaje kubyishyura bitsinzwe na Ngarambe Sadjate ndetse na Habaguhirwa Babu, umukino urangira amakipe yombi akomoka mu Karere ka Nyanza, anganyije 2-2.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA