Akanama gashinzwe gutegura amatora ya FERWAFA kayobowe na Kalisa Adolfe kamaze kwemeza abakandida 2 bazavamo uyobora FERWAFA kuva taliki 31 Werurwe 2018 kugeza muri 2022 . Brig .Gen Jean Damascene Sekamana w’imyaka 60 uherutse guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru mu ngabo z’u Rwanda na Rurangirwa Louis wari wangiwe kwiyamamaza ubushize, nibo bemerewe kuzahatanira uyu mwanya .
Nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’amatora ya FERWAFA mu kiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Werurwe 2018, Rtd Brig.Gen Sekamana ubu wahawe ikiruhuko cy’izabukuru mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018, watanzwe nk’ umukandida na INTARE FC , yemerewe kuzahatanira uyu mwanya.
Undi watanze kandidatire ye ni Rurangirwa Louis utari wujuje ibisabwa mu matora aheruka bituma atemezwa mu bakandida ba nyuma bahatanye mu matora aheruka, ariko kuri ubu akanama gashinzwe amatora nyuma yo gusuzuma dosiye ye yo kwiyamamaza basanze noneho yujuje ibisabwa bityo yemererwa kwiyamamaza.
Aba bakandida bombi bazatangira kwiyamamaza kuwa 12 Werurwe 2018 kugeza kuwa 30 Werurwe 2018 saa tanu n’iminota mirongo itanu n’icyenda (11:59pm), mu gihe amatora nyirizina ateganyijwe kuba kuwa 31 Werurwe guhera saa munani z’amanywa.
Brig .Gen Jean Damascene Sekamana ashyikiriza uhagarariye akanama gashinzwe amatora muri FERWAFA dosiye ye
Rurangirwa Louis nawe yemejwe mu bakandida bazahatanira kuyobora FERWAFA